Ishuri rya Kawa ry’Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda Digital Coffee School) ni urubuga rwa mbere mu Rwanda rutanga amasomo ya kawa hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo bwuzuye. Rutanga amasomo ateguye neza kandi afatika agaragaza uruhererekane rwose rw’ibikorwa bya kawa — kuva ku guhinga kawa, kuyitunganya, ku kuyisogongera no gusuzuma ubuziranenge bwayo.
Uru rubuga rutanga imfashanyigisho zitandukanye zifashishwa mu myigire, zirimo amasomo ari mu mashusho (video) n’amajwi (audio). Izi nyigisho zigenewe abahinzi, abatoza, ndetse hari n’inyandiko zorohereza abahinzi kwiga banashyira mu bikorwa ibyo bize.
Uru rubuga rwateguwe ku buryo buri wese yarugeraho byoroshye, bigatuma abarwigiraho bashobora kwiga Imihingire Myiza ya Kawa (Good Agricultural Practices – GAP) igihe icyo ari cyo cyose n’aho ari ho hose.
Ishuri rya Kawa ry’Ikoranabuhanga mu Rwanda ryashyizweho n’umushinga JICA CUP2 Project, hagamijwe guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rwa kawa mu Rwanda binyuze mu kongerera abahinzi ubumenyi, gusangira amakuru n’ubumenyi, no guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga buha amahirwe buri wese.
Umuhinzi: Uzziel Habimana
Umuhinzi | Umusogongezi wa Kawa wabigize umwuga (Cupper) | Inzobere mu gutunganya Kawa
Uzziel ni Umunyarwanda w’inzobere mu bya kawa, wagize uruhare mu masomo y’Ishuri rya Kawa ry’Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda Digital Coffee School).
Afite ubumenyi n’ubunararibonye mu byiciro bitandukanye by’urwego rwa kawa birimo guhinga kawa, kuyitunganya ku ruganda (coffee washing station), no kuyisuzuma hifashishijwe uburyo bwo gusogongera. Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rwa kawa y’icyiciro cyihariye (specialty coffee) mu Rwanda.
Kugeza ubu ayobora Ikawa House, sosiyete itanga ubujyanama mu bya kawa, ifasha kuzamura ubuziranenge bwa kawa mu byiciro bitandukanye bigize uruhererekane nyongeragaciro rwa kawa mu Rwanda.
Coffee washing station: Nova Coffee
Nova Coffee is a family-owned coffee company founded by Felix Hitayezu and Agnes Mukamushinja. Based in Bukure Sector, Gicumbi District, the company works closely with local coffee farmers and is driven by a passion for sharing the finest Rwandan coffee with the world.
Through its washing station in Gicumbi, Nova Coffee collaborates with surrounding farming communities to produce exceptional coffees that are exported to markets across the United States, Japan, Germany, the United Arab Emirates, the Netherlands, China, Australia, Singapore, Russia, and many other countries.
The company’s unwavering commitment to quality has been recognized through numerous achievements, including winning Taste of Rwanda 2021 and securing 1st Place in the inaugural Best of Rwanda 2024 competition. Today, Nova Coffee is widely regarded as one of Rwanda’s leading specialty coffee companies, dedicated to producing and delivering coffees of outstanding quality while creating lasting value for farming communities.