Imfashanyigisho y'uruganda rutunganya Kawa

Iki gitabo cy’amabwiriza ku ruganda rutunganya kawa ni inyandiko ngenderwaho yateguwe mu buryo bworoheje n’umushinga CUP2 mu mwaka wa 2025, hagamijwe kuzamura ubuziranenge bw’itunganywa ry’ikawa, kubungabunga uko rikorwa mu buryo buhoraho, no kunoza uburyo bwo gukurikirana inkomoko y’ikawa kuva ku ruganda rutunganya kawa. Gitanga amabwiriza asobanutse, ku ntambwe ku yindi, ku buryo butandatu bwo gutunganya ikawa: Fully Washed (dry fermentation), Fully Washed (in-fruit fermentation), Honey, Anaerobic Honey, Natural, na Anaerobic Natural.

Uretse gusobanura uko buri buryo bukorwa, iki gitabo gisobanura n’impamvu buri ntambwe ari ingenzi mu kuzamura uburyohe bw’ikawa, kugabanya inenge zishobora kuyigaragaramo, no kongera agaciro kayo ku isoko. Kinagaragaza ibikoresho bifasha kugenzura ubuziranenge mu buryo bushingiye ku bipimo nyabyo, birimo imashini zipima pH, imashini zipima Brix (isukari iri mu musaruro), imashini zipima ubuhehere (moisture meters), Urubaho rwo kuvangura kawa (cherry paddles), amatanki afunze neza adacisha umwuka (airtight tanks), n’imifuka ya GrainPro, bigafasha gufata ibyemezo bishingiye ku makuru no kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’itunganywa ritagenzuwe neza.

Iki gitabo kandi cyibanda cyane ku isuku mu mirimo yose yo gutunganya ikawa, kugenzura neza uburyo bwo guhugutisha (fermentation), gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwanika ikawa, gucunga neza ububiko, gutandukanya neza imifuka cyangwa ibice by’umusaruro (lot segregation), no gukurikirana neza inkomoko y’ikawa (traceability). 

Scroll to top