Murakaza neza mu masomo y’ubuhinzi bwa Kawa
Aya masomo yateguwe cyane cyane kugira ngo afashe ibyiciro bibiri by’abantu:
⦁ Abahinzi b’ikawa badafite amahirwe ahagije yo kwiga amasomo ku mikorere myiza y’ubuhinzi,
⦁ Abajyanama b’ubuhinzi n’abahugura badafite ibikoresho by’amahugurwa byifashishwa kandi bihuriweho, bibashoboza gufasha abahinzi gushyira mu bikorwa ayo masomo mu mirima.
Aya mahugurwa ku buhinzi bwa kawa akubiyemo ingingo z’ingenzi zose zijyanye n’ubuhinzi bwa kawa, binyuze mu masomo 13 atandukanye, nkuko agaragazwa hepfo. Abahinzi bashobora kubona byoroshye amashusho (videos), amajwi (audio) n’inyandiko (pdf) kuri buri somo.
Ku bajyanama b’ubuhinzi n’abahugura, hariho inyandiko z’amahugurwa, urutonde rw’amasomo, n’inyandiko zihabwa abahinzi, zishobora gukururwa (download) kugira ngo zibafashe gutegura no gutanga amahugurwa ku bahinzi.
| Isomo rya 1 | Gutegura ingemwe za kawa |
| Isomo rya 2 | Gutera kawa |
| Isomo rya 3 | Gufumbira Kawa |
| Isomo rya 4 | Gucunga neza igicucu mu murima wa kawa |
| Isomo rya 5 | Gukoresha ibihingwafumbire |
| Isomo rya 6 | Uburyo bukomatanye bwo kurwanya indwara n’ibyonnyi |
| Isomo rya 7 | Uburyo butekanye bwo gukoresha imiti |
| Isomo rya 8 | Kubagara |
| Isomo rya 9 | Gusasira Ibiti Bya Kawa |
| Isomo rya 10 | Kurwanya Isuri |
| Isomo rya 11 | Gusarura Na Nyuma Yo Gusarura |
| Isomo rya 12 | Gutera Ishwagara Mu Murima Wa Kawa |
| Isomo rya 13 | Gukatira no gusazura kawa |