Iri somo rigaragaza akamaro ko gukata no gusazura igiti cy’ikawa kugira ngo ibiti by’ikawa bigumane ubizima bwiza, bitange umusaruro mwiza kandi byorohereze isarura. Iyo igiti cy’ikawa gicunzwe neza, bituma amashami mashya akura, hagakura amashami atanga umusaruro, urumuri rw’izuba rukinjira neza mu giti, bigafasha kugabanya ibyonnyi n’indwara, kandi hagakurwaho amashami yapfuye cyangwa adatanga umusaruro. Ibiti byitaweho neza birakomera, bitanga umusaruro mwinshi kandi byoroshye kubungabunga mu gihe kirekire.
Gukata no gusazura igiti cy’ikawa bishingiye ku kugenzura imiterere y’igiti, ubucucike bw’amashami n’uburebure bwacyo, hakoreshejwe uburyo bwo kuvugurura ibiti bishaje, gukata amashami, no kugabanya uburebure bw’igiti.
Gusazura ni uburyo bwo kuvugurura ibiti bishaje cyangwa bitagikora neza, hakatwa igiti ku mashami y’ingenzi, hagatoranywa imishibuka mishya ikomeye isimbura ishaje.
Gukata ni gutema amashami arenze cyangwa imishibuka idakenewe, gufungura hagati mu giti, no gukuraho amashami yapfuye cyangwa ari hasi cyane, bigafasha umwuka gutembera neza no kugabanya indwara.
Capping ni kugabanya uburebure bw’igiti hakatwa hejuru y’igiti, bigatuma isarura ryorosha. Iyo ubu buryo bwose bukoreshejwe hamwe, bufasha kugira igiti gifite igisenge kingana kandi giteye neza, bigafasha kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ikawa.
Iyi ngingo isobanura uburyo bwo gukatira no gusazura igiti cy’ikawa kugira ibiti bikure nez...
Iyi ngingo isobanura uburyo bwo kuvugurura ibiti, gukata amashami, no kugabanya uburebure bw&rsqu...
Iyi ngingo igaragaza uko ibiti bishaje byavugururwa, ibishaje bigasimbuzwa ibishya kugira ngo umu...