Murakaza neza muri iyi gahunda y’amasomo ku bijyanye no gucunga igicucu.
Igicucu gifite uruhare rukomeye mu buhinzi bw’ikawa mu buryo burambye.
Nubwo ikawa ikenera urumuri rw’izuba kugira ngo ikure, kuba ku zuba rikaze bishobora gutera biti bya kawa guhungabana, bigatuma ubushyuhe ku mababi no ku butaka bwiyongera, amazi mu butaka akayoyoka vuba, ndetse umuyaga ukaba wakwangiza ibihingwa. Ibiti byahungabaye, akenshi bitanga umusaruro muke, ikawa iba ifite ireme rito, kandi bikibasirwa byoroshye n’udukoko n’indwara.
Gucunga neza igicucu bituma habaho ikirere cyiza ku biti by’ikawa, bigafasha ibiti gukoresha ubutaka, amazi n’urumuri neza, bikanagabanya impinduka z’ubushyuhe kandi bigafasha kubika amazi mu butaka.
Ntabwo ibiti byose bikwiye gukoreshwa mu kuzana igicucu. Igiti cyiza gitanga igicucu gitanga urumuri rworoheje kandi rwinjizwa gahoro gahoro, gifasha ikungahzwa ry’ubutaka, igiti gifite imizi miremire itabangamira ikawa, kandi cyoroshye gukata no gucungwa.
Ibiti byatoranyijwe neza kandi byitaweho neza bifasha ikawa kugira umusaruro urambye n’ubudahangarwa bw’ikawa. Amoko y’ibiti nka Polyscias, Acacia, na Albizia akunze gukoreshwa kuko atanga igicucu gikwiye kandi agafasha mu buzima bwiza bw’umurima w’ikawa muri rusange.
Iyi ngingo isobanura imicungire y'igicucu nk'igikorwa kirinda ibihingwa guhungabana no bigatuma u...
Iyi ngingo isobanura uko izuba ryinshi rikabije ritera ikawa guhura n’ubushyuhe bukabije, g...
Iyi ngingo isobanura ibiranga ibiti byiza bitanga igicucu n’akamaro kabyo mu kongera uburum...