Iri somo rigaragaza uburyo butekanye imiti yica udukoko ikoreshwa mu buhinzi bw’ikawa. Gukoresha imiti neza bisobanura gukoresha umuti ukwiye, mu kigero gikwiye, no mu gihe gikwiye, kandi ugakingira wowe ubwawe, abandi bantu, amatungo n’ibidukikije. Nubwo iyi miti ishobora gufasha mu kurwanya ibyonnyi n’indwara, kuyikoresha nabi bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.
Abahinzi bagomba buri gihe gusoma no gukurikiza amabwiriza ari ku gipfunyika cy’umuti, harimo amabara agaragaza ubukana n’ibimenyetso byerekana uko umuti ukoreshwa, ubikwa, n’uko wirindwa kugira ngo utangiza ibidukikije. Gusobanukirwa ibi bimenyetso bifasha kwirinda ingaruka zitunguranye, guhungabana k’uruhu, kwanduza amazi, no kwangiza ibinyabuzima bifitiye akamaro ubuhinzi.
Imiti ishobora kwinjira mu mubiri binyuze mu guhumeka, ku ruhu, cyangwa kuyimira, bityo kwambara ibikoresho by’ubwirinzi ni ingenzi cyane. Abahinzi bagomba kwambara inkweto zabugenewe, uturindantoki, agapfukamunwa, amadarubindi arinda amaso, n’imyenda ibarinda. Bagomba kandi kwirinda imigenzo mibi nko gutera umuti mu gihe umuyaga uhuha ubagana, kuvanga imiti bakoresheje amaboko atambaye uturindantoki, cyangwa kurya mu gihe barimo gutera umuti.
Nyuma yo gutera umuti, intoki n’ibikoresho by’ubwirinzi bigomba gukaraba neza, kandi ibikoresho byakoreshejwe bigasukurwa mu buryo butekanye kure y’amasoko y’amazi. Ni ukwitondera kugura imiti, kubikwa ahatekanye, kandi amacupa cyangwa ibikoresho byayibitse bikozwa neza (inshuro eshatu) mbere yo kujugunywa hakurikijwe amabwiriza.
Gukurikiza aya mabwiriza birinda ubuzima bw’abahinzi, bikabungabunga ubuziranenge bw’ikawa, kandi bikarinda n’umuryango mugari n’ibidukikije.
Iyi ngingo isobanuro imigenzo myiza yarinda abahinzi, umuryango mugari n'ibidukikije.
Iyi ngingo isobanura ibimenyetso, inzego z'ubukana zituma umuhinzi amenya uburyo akoresha imiti
Iyi ngingo isobanura akaga umuhinzi yahura nako, uburyo bw'imikoresherezwe y'ibikoresho bw'ubwiri...
Iyi ngingo isobanura ubuwyo bwiza bwo kuvanga, gutera, isuku, n'uburyo bwo kwifashisha ibikoresho...
Iyi ngingo isobanura uburyo bwiza bwo kugura, kubika neza, no gutwara neza, ndetse n’uburyo...