Intangiriro ku nyandiko iyobora abahinzi mu buhinzi bwa kawa

Amashusho

Iyi mfashanyigisho ku buhinzi bw’ikawa butanga ubumenyi bufatika bushingiye ku bikorwa byo mu murima, bugenewe abahinzi b’ikawa, abanyamuryango ba koperative, n’abajyanama mu buhinzi. Ubu bumenyi bwagenewe gukoreshwa mu buryo bworoshye, mu buryo bwo kumvwa amajwi, ubw’amashusho n’inyandiko mu gihe umuntu ari mu murima akora, mu mahugurwa y’amatsinda, cyangwa mu gihe cyo gutegura imirimo ya buri munsi yo mu murima. Buri somo ryibanda ku ngingo imwe y’ingenzi kandi rikangurira abaryumva kurishyira mu bikorwa.

Imfashanyigisho ikubiyemo imikorere myiza y’ubuhinzi (Good Agricultural Practices – GAP) igera kuri cumi n’itatu, harimo: gutegura ingemwe, gutera, gutera ifumbire, gucunga igicucu, gusasira, kurwanya indwara n’ibtonnyi mu buryo bwuzuye, gukoresha imiti yica udukoko mu buryo butekanye, kubagara, gusasira (mulching), kurwanya isuri, Isarura n’imicungire y’umusaruro nyuma yo gusarura, guhitamo amoko y’ikawa, Gutera ishwagara mu murima, no Gukatira, Gusazura no Gusimbura kawa zishaje (canopy management). Iyi mikorere ni ingenzi kugira ngo umusaruro w’ikawa urambe kandi utange inyungu.

Iyo abahinzi bakurikije iyi mikorere myiza, bashobora kuzamura ubuzima bw’ibiti by’ikawa, kongera umusaruro, kunoza ubuziranenge bw’ikawa, no gukoresha neza inyongeramusaruro. Imyiteguro myiza igabanya igihombo n’ishoramari, bityo ikazamura amafaranga abahinzi binjiza kandi igatuma ubuhinzi buramba igihe kirekire. Imfashanyigisho.
Nk’ishuri ry’ikawa rishingiye ku ikoranabuhanga, imfashanyigisho zaryo zikozwe mu buryo bwa videwo, amajwi n’inyandiko zoroshye za PDF zifasha gukomeza kwiga.

Amajwi

Ingingo ya 1. Uko Wakoresha Umuyoboro W’Amajwi Mu Buhinzi Bwa Kawa

Iyi ngingo isobanura uburyo abahinzi, abagize koperative, n’abajyanama mu buhinzi bashobora...

Ingingo ya 2. Gusobanukirwa n’imikorere myiza mu buhinzi

Iyi ngingo isobanura uko GAP (Good Agricultural Practices) igira uruhare mu kongera umusaruro, gu...

Scroll to top