Isomo rya 11: Gusarura Na Nyuma Yo Gusarura

Amashusho

Iri somo rigaragaza akamaro ko gusarura neza ikawa neza no kuyifata neza nyuma yo gusarura. Hagomba gusarurwa gusa ibitumbwe by’ikawa bitukura kandi byeze neza, kuko ari byo bitunganywa byoroshye, bigatanga ikawa ya ifite ubuziranenge, kuko biba bifite isukari nyinshi ituma ikawa irushaho kugira uburyohe mu gikombe. Ibitumbwe byeze neza biba bikomeye binaremereye, bityo bikongera amafaranga umuhinzi abona. 

Kuko ibitumbwe bidakurira icyarimwe, gusarura bigomba gukorwa kenshi kandi buri gihe hakurikijwe imiterere y’ikirere, kandi bigatangira mu gitondo kugira ngo ibitumbwe bigezwe ku ruganda rutunganya ikawa uwo munsi.

Ibikoresho bisukuye neza n’uburyo bwo gufata ibitumbwe neza ni ingenzi kugira ngo ubuziranenge bukomeze kubahirizwa. Hakoreshwe ibikoresho biboneye byo gutwaramo ibitumbwe, imipira ya pulasitike yo kwakira ibitumbwe iguye hasi, kandi bitoranyirizwe ahari igicucu. Isuku mu murima na yo ni ingenzi; urugero ni ugukuraho ibitumbwe byumye cyangwa byangiritse, kuko bifasha kwirinda udukoko n’indwara nka Coffee Berry Borer na Coffee Berry Disease. Gusarura no gufata ibitumbwe witonze kandi mu buryo bwiza bituma haboneka ikawa ifite ubuziranenge n’inyungu nyinshi ku muhinzi.

Amajwi

Ingingo 1: Intangiriro

Iyi ngingo igaragaza uburyo bwiza bwo gusarura bwibanda ku bwiza bw’ikawa, hagamijwe konger...

Ingingo 2: Inshuro zo gusarura

Iyi ngingo isobanura igihe cyo gusarura, hagati y’igihe n’ikindi, hakurikijwe ikirere...

Ingingo 3: Ibikoresho bikoreshwa mu gusarura

Iyi ngingo isobanura ibikoresho bikwiye bifasha kubungabunga ubuziranenge bw’ibitumbwe mu g...

Ingingo 4: Isuku Y’Igihingwa No Kwita Ku Bitumbwe Nyuma Y’Isarura

Iyi ngingo isobanura gutandukanya ibitumbwe byiza n’ibibi, kubahiriza isuku, no kugeza ibit...

Ingingo 5: Umwanzuro

Iyi ngingo isoza igaragaza ko gusarura mu buryo bukurikije amabwiriza bituma haboneka ikawa nziza...

Scroll to top